Amateka arambuye ya Burna Boy utegerejwe i Kigali mu minsi mike

Amateka arambuye ya Burna Boy utegerejwe i Kigali mu minsi mike

Damini Ogulu wamenyekanye ku izina rya Burna Boy yavukiye I port hartcourt muri Leta ya Rivers muri Nigeria, kuwa 02 Nyakanga 1991.

Guhera mu 1993 kugeza mu 2002 Burna Boy yatangiye amashuri abanza Montessori International riherereye iwabo muri hartcourt , mu 2002 kugeza mu 2008 yahise agana muri Corona Secondary School I Lagos ubwo yigaga muri ryo shuri yashinze itsinda ryakoraga umuziki ryitwaga “Def Code” ryubatse izina aho yigaga.

Amateka arambuye ya Burna Boy utegerejwe i Kigali mu minsi mike

Burna Boy yize Media Technology muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza guhera mu 2008-2009 mu mwaka wa 2010 yaje gukomereza mu ishami ry’Itumanaho itangazamakuru n’umuco muri Kaminuza ya Oxford Brookes mu Bwongereza,uyu musore wakunze gushyira imbere ibijyanye n’amasomo asoje kaminuza yimenyereje umwuga igihe cy’umwaka kuri Rhythm FM muri port hartcourt mbere yo gusinya amasezerano na Aristocrat Records mu 2010 agahita atangira mu buryo bw’umwuga ibijyanye na muzika.

Burna boy yamenyeka mu buryo bukomeye mu 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Like to Party”yari iya mbere kuri Album yise “Life” guhera ubwo akora izindi ndirimbo zakanyujijeho zirimo; “Yano Dey”,Tonight, Check and Balance, Don Gorgonna na Soke,ariko na none ntitwakwibagirwa Gbona, On the Law zikomeje gushyira izina ry’uyu musore ku gasongero.

Amateka arambuye ya Burna Boy utegerejwe i Kigali mu minsi mike

Burna Boy yatangaje igihe azataramira abanyarwanda abicijije kuri Instagram account ye.

Mu muzikiwe yakoranye n’Abahanzi natandukanye bakome barimo; 2Face Idibia, Sarkodie, Phyno, Flavor, Dbanj na Wizkid.

Uyu musore akaba ategerejwe I Kigali mu gitaramo azaba aje gutaramira abanyarwanda. Iki gitaramo kizabera ku nzu yitwa Intare Conference Arena iherereye I Kabuga. Bizaba kuri ku italiki ya 23/03/2019.

 

 

Kanda kuri widewo wirebere indirimbo yise Dangote aheruka gushyira hanze

 

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho