Banner Home-Top

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Mu mikino isoza amatsinda yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera mugihugu cya Misiri ubwo izaba igeze k’umunsi wayo wa kane (4), ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ubwo izaba yakira Amavubi y’u Rwanda ishobora kuzaba idafite rutahizamu wayo ukomeye Wilfried Zaha.

Muri Week end ishize ikipe ya Crystal Palace Zaha akinira ubwo yasezererwaga muri ¼ cya FA cup n’ikipe ya Watford ibatsinze ibitego2-1 uyu mukino ntabwo yawugaragayemo.

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Roy Hodson umutoza wa Crystal

Roy Hodson umutoza wa Crystal palace yavuzeko Zaha afite ikibazo cy’imitsi cyatumye adakina umukino bakinnye na Watford avugako ndetse bigoye kuba yagaruka vuba.

Yagize ati:” Nta muntu ujya umenya iby’imvune z’imitsi, bisaba kwitonda cyane ukabigendamo gahoro. Yatangiye kubabara nyuma y’umukino wa Brighton ndetse ntiyitoje mu cyumweru cyose” yakomeje agira ati: “ku wa kane twagerageje kumukorera isuzuma ngo turebe uko bimeze dusanga hari uko ameze neza ariko twanga kumwihutisha tumukinisha uyu mukino w’uyu munsi kandi bishobora kubyara imvune ikomeye, ubwo dufite ibyumweru bibiri imbere, dushobora kwizera ko azaba ameze neza ubwo tuzaba dukina umukino utaha”

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Gervinnho ushobora gusimbura Zaha 

 

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Ibrahim Kamara umutoza wa Cote d' Ivoire.

Mu bakinnyi bashobora kwitabazwa mu mwanya wa Zaha mubatari barahamagawe harimo Gervinnho ukinira Parma mu Butaliyani  umutoza wa W’inzovu za Cote d’Ivoire Ibrahim Kamara ashobora guhita amwitabaza.

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yamaze kubona itike yo kujya muri CAN 2019, izakira Amavubi y’u Rwanda mu mukino uzaba kuwa 23 uku kwezi i Abidjan, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo ntacyo izaba igiharanira kuko mu itsinda rya H Amavubi afite amanita 2 gusa.

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Zaha afite imvune nk’uko umutoza wa Crystal Palace, Roy Hodson abitangaza.

Kabuhariwe Wilfried Zaha ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzasuramo Cote d’Ivoire

Ikipe ya Cote d'Ivoire igiye kwesurana n'amavubi

 

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho