Banner Home-Top

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Nyamirambo ahazwi nko muri Heartland Hotel hagiye kubera igitaramo cy’akataraboneka cyateguriwe inshuti zakadasohoka. Iki gitaramo kikaba cyiswe Close Friend Party kikaba kigamije guhuza abantu b’inshuti za hafi cyane mu rwego rwo kwishimana.

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Iras Jaras usanzwe ari umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba azaba ahibereye

Muri iki gitaramo hazaba harimo ibyamamare bitandukanye bizwi muri muzika, abasobanura filime,abakinnyi, abakina filime n’abandi benshi. Harimo Junior the premier Giti, Iras Jalas w’umunyamakuru aka n’umushyushyarugamba, Njuga, Ganza uzwi mu ndirimbo yitwa Cana Radio, Ben Adolphe, King Lewis, n’abandi benshi cyane. iki gitaramo cyateguwe na Lucky Promoter usanzwe ateza abanzi n'umuziki nyarwanda imbere

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Umusobanuzi wa filime Junior the Premier Giti cy'imizi miremire azaba yitabiriye iki gitaramo

Ubwo ubugeni.com bwaganira n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo, uzwi ku izina rya Arafat Ka Boy,

yagize ati: “…iki gitaramo kizaba gitandukanye cyane n’ibindi bizwi kuko twe turifuza ko inshuti zahafi zihura zigasangira kandi zikishimana. Twatekereje kugishyira ku italiki 30/Werurwe/2019 kugirango abantu basoze uku kwezi neza banagabanya umunaniro dore ko ukwezi Atari guto. Kizabera I Nyamirambo munsi ya Cosmos ahahoze hitwa Mount Kigali kuri ubu hitwa Heartland Hotel. Kizatangira saa kumi n'imwe kwinjira bikazaba ari 1000rwf gusa.

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Umukinnyi wa filime Njuga umenyerewe no mu ndirimbo nyinshi nawe azaba yitabiriye iki gitaramo

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Arafat Ka Boy umwe mu bari gutegura iki gitaramo

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Ganza uzwi mu ndirimbo yakunzwe yise Cana Radio nawe azaba hahari

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

Itsinda rya muzika, The Same, nabo bzitabira iki gitaramo Close Friend Party

Kuri Heartland Hotel hateguwe Igitaramo cyo guhuza Inshuti za hafi kiswe Close Friend Party

King Lewis, umuhanzi urimo kuzamukana ingufu nyinshi nawe azaba ahari

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho