Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Unlimited records ni izina rizwi cyane muri muzika nyarwanda kubera ibikorwa n’abahakoreraga. Iyi ni inzu ikoreramo indirimbo mu buryo bw’amajwi ikaba yarabanje gukoreramo Lick Lick ufatwa nk’ikitegererezo kubakora indirimbo (producers).  Nyuma yuko Lick Lick wakoze indirimbo nyinshi za Diplomate, Tuff Gang n’abandi agiye muri Amerika izi nzu yagiye isimburanamo abantu benshi gusa muri iyi minsi hakaba haraguzwe na Odilo pro afatanije na mukuru we M. Hillary.

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Adam Mchomvu uzwi cyane muri Tanzaniya kubera ibikorwa bye by'umuziki n'ubunyamakuru

Adam Mchomvu umenyerewe cyane nk’umuhanzi ndetse nk’umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya dore ko akurikirwa na miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Instagram yaje mu Rwanda ahari kubera East African Got Talent gusa abona atagenda adakoze indirimbo niko kwerekeza muri Unlimited records akorana indirimbo na Bac T hamwe na Blue Bella uririmbamo chorus. Iyi ndirimbo ikiri muri studio ntiratangazwa izina na ryayo dore ko izasohoka muri kiriya cyumweru. Zimwe mu ndirimbo za Adam Mchomvu ni Shughuli, Rangi za Dela n’izindi.

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Adam Mchomvu ukurikirwa na miliyoni 2 y'abantu kuri Instagram akaba yakunze imikorere ya Odilo pro

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Bac T uzwi cyane nk'umuhanzi ndetse nk'umunyamakuru yarari kuririmba muri Unlimited records hakorwa indirimbo ye ahuriyemo na Adam Mchomvu na Blue Bella

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Odilo pro ni we uri gukora iyi ndirimbo akaba afatanije Unlimted records na mukuru we M. Hillary

Odilo pro uzwiho ubuhanga mu gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ni we uri gukora iyi ndirimbo dore ko yabyigiye mu gihugu cya Uganda akaza no gukorera muri Studio yitwa Sounds records isanzwe ikoreramo David Lutalo.

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Blue Bella ufite umpano n'ubuhanga mu kuririmba niwe waririmbye muri iyi ndirimbo

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Ubwo ubugeni.com bwasuraga iyi studio aho ikorera I Nyamirambo twasanze iyi ndirimbo iri gukorwa tuganira na Odilo pro uri gukora iyi ndirimbo adutangariza byinshi.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop kandi ni nziza cyane abazayumva izabaryohera. Adam Mchomvu ni umuhanga cyane ubona ko azi ibyo akora. Bac T nka nyiri indirimbo usanzwe azwi cyane muri iyi njyana kuko arabyumva neza gusa twifashishije umahanzi ukizamuka uzi kuririmba witwa Blue Bella akari we uririmbamo chorus. Nabwira abantu kuzumva iyi ndirimbo bakayisangiza abandi kandi muri Unlimited records dufitanye imishinga myinshi n’abahanzi bagiye batandukanye.”

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Bac T wishimira gukorera muri Unlimited records

Icyamamare muri Tanzaniya Adam Mchomvu cyakoranye indirimbo na Bac T muri Unlimited records

Manager wa Unlimited records M. Hillary ubwo yarari kumwe na Bac T ndetse Adam Mchomvu hanze ya studio

 

Kanda hano ubashe kureba amashusho y'indirimbo ya Adam Mchomvu

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho