Silver King igihangane mu mukino wo gukirana yitabye Imana imbere y'abafana mu bwongereza

Silver King igihangane mu mukino wo gukirana yitabye Imana imbere y'abafana mu bwongereza

Cesar Barron wari uzi nka Silver king mu mukino wo gukirana (catch) yitabye Imana ubwo yari gukina mu bwongereza mu marushanwa ya the Greatest Show of Lucha Libre yaberaga muri Camden's Roundhouse.Uyu mukinnyi wari warabigize umwuga ndetse akina na cinema yitabye imana nyuma yo kugwa igihumure.Cesar Barron akaba yari azwi cyane iwabo muri Mexique mu gukirana ariko yanagaragaye muri filime Nacho Libre mu mwaka wa 2005 ari kumwe na Jack Black.Uyu mugabo yitabye Imana ku myaka 51 .Uwo bahoraga bahanganye muri Mexique ariwe El Hijo del Santo uzwi cyane nka Jorge Rodriguez yagize ati:"Twese twatunguwe ukuntu yitabye Imana yaguye hasi tugira ngo biri mu byo yateguye mu mukino ,tubona yanze kweguka .Ntabwo byumvikana ibintu byabaye "

 

Silver King igihangane mu mukino wo gukirana yitabye Imana imbere y'abafana mu bwongereza

Cesar Barron ubwo yakinaga muri filime Nacho Libre

Cesar Barron akimara gukwa hasi imyiyerekano yahagaritswe maze abitabiriye basabwa gutaha aho kanya imbangukiragutabara yahise ihagera mu minota itanu ariko abaganga bahita batangaza ko yitabye Imana.Roundhouse yaberagamo imyiyerekano yahise yandika ku rukuta rwabo rwa twitter ko Silver King yitabye Imana icyateye uyu rupfu ntikiramenyekana.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho