Umuhanzi passy kizito yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘’kankora ahantu’’

Umuhanzi passy kizito yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘’kankora ahantu’’

Tuganira n’uyu muhanzi yadutangarije ko aya ari amashusho y’indirimbo ye yakabiri ashize hanze nyuma y’iyitwa "mbaye wowe" yakoranye na knowless Butera.

Umuhanzi passy kizito yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘’kankora ahantu’’

Mbaye wowe ikaba yaraje no kwegukana igihembo gitangirwa mu gihugu cya Uganda cyitwa Hipipo music award nk’ indirimbo nziza y’umwaka.

Umuhanzi passy kizito yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘’kankora ahantu’’

Yakomeje yisegura kubakunda ibihangano bye kubera gutinda gusohora ibihangano byinshi ariko anemeza ko aribwo buryo akoresha kugirango abategurire ibibanogeye amatwi.Ndetse no kuba adafite label abarizwamo ari imwe mu mbogamizi agifite kuko byose aba agomba kubyifasha.

Umuhanzi passy kizito yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘’kankora ahantu’’

Ariko ngo ibi ntibizamubuza guha abakunda ibihangano bye album izaba igizwe n’indirimbo 14 mugihe nkiki umwaka utaha.Passy yasoje ashimira buri muntu wese ukomeje kumuba hafi ndetse by’umwihariko abakunda umuziki akora badahwema kubimwereka.

Reba amashusho ya Kankora Ahantu

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho