Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

UBUSANZWE nta muntu ujya wifuza kurwara. N’iyo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza. Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

1. KUGIRA ISUKU

Hari ibitaro byatanze inama igira iti “bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara cyangwa kuzanduza abandi” ni ugukaraba intoki. Bimwe mu bintu bituma umuntu yandura ibicurane ni ukwikora ku zuru cyangwa ku maso, mu gihe intoki ze ziriho virusi ibitera. 

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

2 GUKORESHA AMAZI MEZA

MU bihugu  bimwe na bimwe, kubonera amazi meza ahagije abagize umuryango ntibyoroshye. Ariko kandi, hari impamvu zishobora gutuma kubona amazi meza biba ikibazo cy’ingorabahizi aho ari ho hose ku isi. Amazi ashobora kwandurira aho aturuka cyangwa ku isoko bitewe n’umwuzure, inkubi y’umuyaga, itiyo yatobotse n’ibindi. Iyo ibigega bidafite isuku cyangwa isoko ikaba yanduye, mikorobe zishobora kororokera muri ayo mazi mu buryo bworoshye. Ibyo bishobora gutera indwara zitandukanye nka korera, macinya, tifoyide, indwara z’umwijima n’izindi. Buri mwaka, ugereranyije abantu miriyari imwe n’ibihumbi magana arindwi bandura indwara z’impiswi bitewe no kunywa amazi mabi.

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

3 KURYA INDYO YUZUYE

NTUSHOBORA kugira ubuzima bwiza utarya neza. Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye, ni ukuvuga ikungahaye ku ntungamubiri. Jya urya umunyu, ibiribwa birimo ibinure n’isukari biri mu rugero kandi wirinde kugwa ivutu. Ifunguro ryawe ntirikaburemo imbuto n’imboga kandi ntugahorere indyo imwe. 

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

4 GUKORA SIPORO

IMYAKA waba ufite yose, ukeneye gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kugira ngo ukomeze kumererwa neza. Muri iki gihe, abantu benshi ntibagikora siporo ihagije. Kuki siporo ari ingenzi? Dore akamaro kayo.

  • Igufasha gusinzira neza.

  • Ituma unyeganyega ntugume hamwe.

  • Ikomeza imitsi n’amagufwa.

  • Ikurinda umubyibuho ukabije.

  • Ikurinda indwara yo kwiheba.

  • Ikurinda gupfa imburagihe.

Ingaruka ziterwa no kudakora siporo:

  • Kurwara umutima.

  • Kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

  • Umuvuduko w’amaraso ukabije.

  • Kugira ibinure byinshi mu mubiri.

  • Kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko.

Menya bimwe mu byagufasha kugira ubuzima bwiza

5 KURYAMA IGIHE GIHAGIJE

Igihe abantu bamara baryamye kigenda gitandukana. Abana b’impinja hafi ya bose bakenera kuryama amasaha ari hagati ya 16 na 18 ku munsi, abana batangiye gutaguza bakaryama amasaha 14, naho abari hafi gutangira ishuri bakaryama hagati ya 11 na 12. Abageze igihe cyo gutangira ishuri, muri rusange bakenera kuryama amasaha nibura 10, ingimbi n’abangavu bagakenera kuryama hagati ya 9 na 10, naho abakuze bagakenera kuryama hagati y’amasaha 7 na 8. 

Nta muntu wagombye kumva ko amasaha ayo ari yo yose yaryama nta cyo aba atwaye. Ese wari uzi impamvu impuguke zavuze ko gusinzira bihagije ari iby’ingenzi?

  • Bituma abana, ingimbi n’abangavu bakura neza.

  • Bituma abantu biga neza kandi ibyo bize bakabifata.

  • Bifasha umubiri kuvubura imisemburo neza. Ibyo na byo bigira uruhare ku kuntu umubiri uvana intungamubiri mu byo turya no ku biro umuntu agira.

  • Bifasha umutima gukora neza.

  • Birinda indwara.

Kudasinzira igihe gihagije bishobora gutera umubyibuho ukabije, ihungabana, indwara z’umutima na diyabete cyangwa bigateza impanuka zikomeye. Ibyo bigaragaza neza ko kuruhuka bihagije ari iby’ingenzi.

None se wakora iki kugira ngo uruhuke bihagije?

  • Gerageza kujya uryama kandi ubyukire ku gihe kidahindagurika buri munsi.

  • Jya uryama ahantu hatuje, hijimye, hisanzuye kandi hari ubushyuhe n’ubukonje biringaniye.

  • Mu gihe uryamye ujye wirinda kureba televiziyo cyangwa gukoresha ibindi byuma bya elegitoroniki.

  • Gerageza gutunganya uburiri bwawe uko bishoboka kose.

  • Irinde kurya ibyokurya birushya igogora, kunywa ikawa cyangwa inzoga mbere yo kuryama.

  • Nushyira mu bikorwa ibintu tumaze kuvuga ariko ukanga ukabura ibitotsi cyangwa ugakomeza kugira ibindi bibazo, urugero nko kugira ibitotsi byinshi bikabije ku manywa cyangwa kubura umwuka igihe usinziriye, byaba byiza ugannye abaganga babishoboye bakabigufashamo.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho