Dore ibintu 10 ugomba kuba wujuje mbere yo kwinjira mu rukundo wifuza ko ruzaramba ndetse ukarushaho kuryoherwa narwo.

Dore ibintu 10 ugomba kuba wujuje mbere yo kwinjira mu rukundo wifuza ko ruzaramba ndetse ukarushaho kuryoherwa narwo.


Mbere yo kwinjira mu rukundo hari ibintu by’ibanze umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo azoroherwe n’urugendo aba agiye gutangira. Abantu benshi bakunda kwinjira mu rukundo bagakeka ko abandi aribo bagomba gutuma bishima. Nyamara ibyishimo bya nyabyo bitangirira muri wowe. Kwinjira mu rukundo ,ukumva ko ugomba kwikoreza umutwaro mugenzi wawe,ko ari we ugomba gutuma wishima ni amakosa. Niba wifuza ko urukundo ushaka kwinjiramo cyangwa urimo ruzaramba ugomba kuba wujuje izi ngingo 10.


1.Kwimenya


Kwimenya ni cyo kintu cy’ibanze ugomba kuba wujuje kugira ngo ubashe kwinjira mu rukundo. Kumenya imiterere n’imitekerere yawe ni cyo cy’ibanze mbere y’uko utangira gukunda/gukundwa. Ntibyakorohera kumenya abandi ,nawe ubwawe utiyizi.


2.Kugira inshuti zawe za hafi kandi wizeye


Inshuti zibamo amoko menshi. Ariko inshuti nyanshuti si ihora ikubwira ibyiza gusa. Ni igihe uyobye iragukebura ikakwereka amakosa. Mwene izi nshuti nizo ugomba kwiyegereza mbere yo kwinjira mu rukundo. Iyo hari amakosa uri gukora mu rukundo rwawe rushya cyangwa mukundana n’umuntu twakwita udashobotse nibo ba mbere babikubwira. Kutagira umuntu ukuba hafi ngo agukebure aho utari kwitwara neza bishobora gutuma ugwa mu rwobo utazapfa kwikuramo.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo agasozi gaterera ugatega inshuti. Igihe bizaba byazambye,mu rukundo rwawe n’umusore/umukobwa w’inshuti yawe,inshuti zawe nizo ziba zigomba kugufasha kuva muri ibyo bibazo ndetse no kugira inama zifatika. Mu buzima ntawigira kandi nta n’umugabo umwe.


3.Kumenya icyo urukundo aricyo


Kwinjira mu rukundo utazi aho biva n’aho bigana,biba bigoye kumemya uko witwara mu mubano mushya uba ugiye kwinjiramo. Kwibwira ko mu rukundo habamo ibyiza gusa ni ukwihenda. Ugomba kumenya ko hari n’igihe bitagenda uko wabiteganyaga. Guhemuka/guhemukirwa nabyo bibamo.


4.Kutitiranya urukundo ni ihahiro


Mu rukundo si aho uba ugiye kubonera umutungo uruseho kuwo ufite. Abakobwa cyane kuko aribo bagira iyi ngeso,bakunda kwitiranya urukundo ni ihahiro. Ihariro nshaka kuvuga ni aho gusoroma amafaranga n’ubutunzi. Mbere yo kwinjira mu rukundo ugomba kumenya kubaho ntawe ukubeshejeho. Iyo winjiye mu rukundo ushingiye ku wundi muntu,uzabibona ariko nawe akagukoresha icyo ashaka. Ukaba uhindutse igikoresho cye aho kuba umukunzi we. Kuba mukundana n’umusore si ukumutura buri kabazo kose. Agera aho akumva ko ariwe ukugize ,agaciro yaguhaga kakagabanuka.
Numenyera guhora uteze amaboko uziga kwikemurira ibibazo ryari?Iteka se muzahorana cyangwa uzahorana umukunzi ugukemurira buri kabazo?

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho