Imikino:

Abanyarwanda bakomeje kubica bigacika muri tour du Cameroun

Umunyarwanda Byukusenge Patrick w’imyaka 28 ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha amasaha atatu, iminota 13 n’aamsegonda 27, akoresha ibihe bimwe na Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri mu gihe Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yaje abakurikiye ku mwanya wa gatatu, bamusize amasegonda ane. Ibi yabigezeho mu isiganwa ryabaye muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu aho bavaga mu gace ka Loum berekeza muri Dschang ku ntera y’ibilometero 109.4 mu gace ka karindwi, ari nako kabanziriza aka nyuma kazakinwa kuri iki Cyumweru.

Eden Hazard ushobora kuba akinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya Chelsea ayihesha igikombe atsinze ibitego 2 ikipe ya Arsenal (AMAFOTO)

Umukino wa nyuma wa UEFA Europa League wahuzaga amakipe yo mu gihugu cy'Ubwongereza ariyo Chelsea FC na Arsenal FC warangiye ikipe ya Arsenal yandagazwa itsindwa ibitego 4 kuri 1.Kabuhariwe Eden Hazard atsinda ibitego 2 bivugwa kandi ko uyu ushobora kuba ariwo mukino we wa nyuma muri iyi kipe ya chelsea dore bivugwa ko yabwiye ubuyobozi bw'ikipe ko yifuza kjya mu ikipe ya Real Madrid imwifuza cyane.