Umuhanzikazi Butera Deborah uririmba indirimbo z’ihimbaza Imana yateguye igitaramo yise Aramfite

Umuhanzikazi Butera Deborah uririmba indirimbo z’ihimbaza Imana yateguye igitaramo yise Aramfite

Iki gitaramo cye kikaba cyaritiriwe izina “ARAMFITE” bishatse gusobanura ko Imana iri kumwe na we, ikaba ariyo igenga ubuzima bwe kandi bikaba ari ibintu bimushimisha kuba Imana ibana na we ibihe byose. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 8 hari mo Aramfite, He is Serious, Urankoze n’izindi.

Mu kiganiro Butera Deborah yagiranye n’ ubugeni.com yadutangarije byinshi kuri iki gitaramo agira ati:

“…Iki gitarambo nagiteguye kugirango nshyire hanze album yanjye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ziri mu buryo bw’amajwi gusa. Kizaba ku italiki ya 26/Gicurasi/2019. Hazaba hari mo udushya twinshi abaza bose bazabona ukuboko kw’Imana kandi n’ibyigiciro gikomeye kubana n’Imana kuko ibasha guhindura ubuzima bwawe…”

Umuhanzikazi Butera Deborah uririmba indirimbo z’ihimbaza Imana yateguye igitaramo yise Aramfite

Tubibutse ko iki gitaramo kizabera kuri Kanombe Worship Center, kizatangira I saa cyenda n’igice (3:30). Si Deborah gusa uzaririmba kuko hazaba hari n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Butera Deborah yakomeje atubwira ko imyiteguro ayigeze kure kandi ko andi makuru azagenda ayatangariza abantu mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana.

Ushobora gukurikirana andi makuru ya Butera Deborah uciye ku mbugankoranyambaga ze nka Facebook, Instagram cyangwa ukaba wakumva indirimbo ze kuri Youtube wanditse Butera Deborah.

 

Kanda kuri iyo videwo ubashe kumva indirimbo ye Aramfite: 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho