Itsinda Imagine Dragons niryo rizaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Itsinda Imagine Dragons niryo rizaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Itsinda rikomeye cyane kandi rifite ibigwi Imagine Dragons, dore ko ryatsinze mu marushanwa ya Grammy Award kandi niyo group yumvishwe cyane ku rubuga rwa Spotify mu 2018 niryo rizaririmba mu muhango ubanziriza umukino wa nyuma wa UEFA Champions league uzabera mu gihugu cya Esipanye mu mu mugi wa Madrid.

Uyu mukino wa nyuma ukazahuza ikipe ebyiri zo mu bwongereza arizo Liverpool FC na Tottenham Hotspurs ku i tariki ya 01/06/2019.
Iritsinda rimenyerewe mu gukora umuziki mujyana ya Rock, indirimbo zabo zigakundwa cyane.Dore ko umwaka ushize bakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Beleiver' na 'Radioactive', aba bakazasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma ku kibuga Estadio Wanda Metropolitano gisanzwe gikinirwaho n' ikipe ya Atletico de madrid.

Itsinda Imagine Dragons niryo rizaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Dan Reynolds uririmba mu itsinda rya Imagine Dragons

Dan Reynolds ukuriye abandi muri iri tsinda yagize ati:"N' ibyagaciro kuba ari twe bahisemo mu gususurutsa imbaga izaba yaje kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions league.Umw mu mikino ikundwa cyane hano kw' isi.Turabizeza igitaramo cyiza i Madrid".

Itsinda Imagine Dragons niryo rizaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Dua lipa niwe waririmbye ku mukino wa nyuma umwaka ushize ku mukino wa nyuma wahuje Real Madrid na Liverpool.

Iyi ikaba ari inshuro ya kane UEFA ikoreshaje abanyamuzika bakomeye mu guhuza umuziki n' umupira w' amaguru.Dore umwaka ushize nabwo bari batumiye umuhanzi wo mu bwongereza Dua lipa.Wakoze igitaramo cyiza cyane, kubari bitabiriye bishimiye iki gitaramo kurusha umukino wari wabateranyirije aho.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho