Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

ikigo gishya mu gukora ibyogajuru ndetse n'ibyerekeye isanzure cyo mu gihugu cya New Zealand cyitwa "RocketLab" cyabashije kohereza icyogajuru gito gifite imbaraga zo ku rwego rwo hejuru kurusha ibindi bisanzwe byoherezwa.Iki cyogajuru cyiswe "Complex 1"

Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

Iki cyogajuru cyoherejwe hafi yahaba amabuye manini cyane aba agendagenda mu isanzure azwi ku izina rya "Asteroids", mu ku cyohereza babifashijwemo n'ikigo gisanzwe gikurikirana amakuru yo mu isanzure cyitwa BlackSky gifite uburyo bwo kumenya amakuru ari mu isanzure.

Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

RocketLab ivuga ko yakerewe mu kohereza iki cyogajuru ngo yakagombye kuba yaracyohereje mu ntangiriro z'icyumweru gishize kubera ibibazo by' ikirere.Iki cyogajuru bacyohereje ejo ahagana Saa sita z'ijoro.Nyuma yo guhaguruka ku butaka maze kikagera mu isanzure , mu nzira isi iba igendamo bita (Orbit), iki cyogajuru cyahise kivamo ibice bibiri biratandukana.Buri gice kerekeza mu cyerekezo kimwe mu kugira ngo ibi bice bijye byohereza amakuru ahagije ku isi aturutse mu isanzure.

Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

Peter Beck washinze ikigo RocketsLab

Nkuko bitangazwa na Peter Beck uhagarariye iki kigo ngo bateganya ko uyu mwaka uzarangira bohereje ikindi cyogajuru bari kubakira mu gace ka Virginia ku kirwa cya Wallops.Akomeza avugwa ko nubwo iki kigo cyikorera ariko ngo amakuru ibyogajuru byacyo bizajya bitanga bazajya bafatanya na leta.

Ikigo rocketLab cyazamuye mu isanzure icyogajuru kigera kure gito kurusha ibindi

Abakozi ba RocketsLab bakora ku cyogajuru cyiswe "Complex 1"

Reba mu mashusho uko byagenze bohereza iki cyogajuru:

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho