Instagram yatangaje ko igiye kuzana uburyo bwo kumenya amashusho ashobora gutera ibibazo mbere yo gushyirwaho

Instagram yatangaje ko igiye kuzana uburyo bwo kumenya amashusho ashobora gutera ibibazo mbere yo gushyirwaho

Kuri uyu wa gatanu nibwo urubuga nkoranyambaga ruzwi cyane mu guhererekanya amafoto rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyira serivisi ebyiri nshya muri gahunda yabo ya telefoni zizajya zibafasha cyangwa guhagarika amashusho ndetse n'amajwi ashobora guteza ibibazo mbere yuko ashyirwaho.

Instagram yatangaje ko igiye kuzana uburyo bwo kumenya amashusho ashobora gutera ibibazo mbere yo gushyirwaho

Ubu buryo kandi buzajya bufasha abantu badashaka kubona amwe mu mashusho batishimiye bahagarika gukomeza kuyareba.Uhagarariye Urubuga rwa Instagram Adam Mosseri yatangaje ko ubu buryo bukoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rizajya rimenye umuntu mu gihe ashyizeho cyangwa agatanga igitekerezo ku mashusho ndetse n'amajwi yafunzwe mbere yuko igitekerezo cye cyemezwa.

Instagram yatangaje ko igiye kuzana uburyo bwo kumenya amashusho ashobora gutera ibibazo mbere yo gushyirwaho

Instagram yakomeje itangaza ko yatangiye gukora igeragezwa kuri serivisi yabo nshya bise "Restrict" izajya ifasha umuntu kuba yashyiraho igitekerezo ariko agatuma hari abantu bamwe n'abamwe batakibona aribyo bise "Muting Users".

Instagram yatangaje ko igiye kuzana uburyo bwo kumenya amashusho ashobora gutera ibibazo mbere yo gushyirwaho

Adam Mosseri umuyobozi mushya wa Instagram

umuyobozi wa Instagram Mosseri avugana n'ikinyamakuru Time yavuze ko bivuza ko abantu batazajya baterwa ubwoba no gukoresha instagram bazakora ibishoboka byose niyo byatuma igakoreshwa cyane nkuko byari bisanzwe ariko ikarinda umutekano w'abayikoresha.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho