Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Ikigo cyo muri leta zunze ubumwe z'amerika gifite ikoranabuhanga rwo gufasha abantu kubahuza n'ibinyabiziga cyitwa "Uber" kimaze gumenyekana cyane kuko gifite amashami hirya no hino kw'isi cyahombye arenga Miliyari 5 z'amadolari mu gihe kingana n'amezi 3 gusa.

 

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Nyuma yaho iki kigo kibaze ikigo rusange aho buri wese ashobora gushora imari ye, cyatangiye kwinjiza amafaranga meshi cyange dore inyungu yavuye kuri miliyari 2 igera kuri kuri miliyari 3 na miliyoni 100.

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Nubwo ariko iki kigo ngo kazamuye agaciro kacyo mu mezi 3 ashize ngo babonye igihombo cya miliyari zirenga 5, bivugwa ko kuba iki kigo cyarabaye rusange byatumye abashoramari b'ingenzi bagabanya ikizere bari bafitiye iyi sosiyete maze bituma umugabane shingiro ugabanuka ukava mu madolari 48.9 ukagera kuri 45.

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Nelson Chai ukuriye ushinzwe umutungo mu kigo cya Uber

"Ibi bibaho mu gihe udashaka gukorera inyungu yawe gusa, mu gihe ushaka gufasha abantu bose. Ariko ibi ntabwo bizahubanganya seriivisi nziza ikigo Uber gitanga." ibi byatangajwe na Nelson Chai ushinzwe imari muri iki kigo.

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo gutwara abantu Uber cyahombye agera kuri Miliyari 5 z'amadolari mu mezi 3 gusa

Lyft ikigo gihanganye cyane na Uber

Amakuru avuga ibyihomba rya Uber yatangajwe nyuma yuko havuzwe ko ikigo gihanganye cyane na Uber cyo mu bwongereza Lyft cyo cyinjije arenga miriyoni 800 z'amadolari yiyongera ku nyungu rusange mu gihe cya mezi 3 ashize gusa.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho