Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo gusezererwa na Wolverhampton Wanderers aranenga imyitwarire y’abakinnyi be

Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo gusezererwa na Wolverhampton Wanderers aranenga imyitwarire y’abakinnyi be

Umutoza wa Man. Utd Ole Gunnar Solskjaer yatangaje abakinnyi b’iyi kipe batubahirije ibyo yababwiye ahubwo ko bisubiriye mu bihe byo gutsindwa nkuko bari bameze ku ngoma ya Jose Mourinho.

Uyu mutoza wa Manchester United yari afite inyota yo gutwara FA Cup kugirango abe yarangiza amasezerano yahawe byibura agize icyo asigiye iyi kipe kandi abashe no kwemeza abafana n’abayozi wenda babe bamuha n’amasezerano arambye, ntibyamuhiriye kuko muri ¼ cya FA cup ku wa Gatandatu w’icyumweru cyashije yatsinzwe na Wolverhampton 2-1 agasezererwa bikaba byaramubabaje cyane.

Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo gusezererwa na Wolverhampton Wanderers aranenga imyitwarire y’abakinnyi be

Abakinnyi ba Wolverhampton bishimira igitego batsinze Man Utd.

Solskjaer mu magambo yatangaje yavuzeko umukino ikipe ye yakinnye kuwa Gatandatu ariwo mubi yabonye kuva yafata iyi kipe kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ubwo yasimburaga Jose Mourinho ubwo yariri aharindimuka.

Yagize ati: “uyu niwo mukino wa mbere mubi dukinnye kuva nahabwa Manchester United. Twatangiye intambwe isubira inyuma aho twahoze”

Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo gusezererwa na Wolverhampton Wanderers aranenga imyitwarire y’abakinnyi be

Red Devils nkuko abakunzi bayo bayita ntirongera gutsinda undi mukino nyuma yo kuva mukwa buki ubwo yakoraga ibyo benshi batari biteze igasezerera Pari Saint Germain yariri iwayo mugihe abakunzi bayo bari barayitakarije ikizere.

Abantu bamwe n’abamwe bakaba batangiye gutakariza ikizere uyu mutoza kuko atarimo guhozaho ngo akomereze murongo w’insinzi bakavugako imikino yagiye atsinda byari amavamuhira kuko yasubiye inyuma cyane cyane kugice cy’ubusatirizi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho