Abarundi mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gukatisha bwa mbere itike y’igikombe cy’ Afurika nyuma yo kunganya na Gabon ya Pierre Emerick Aubameyang.

Abarundi mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gukatisha bwa mbere itike y’igikombe cy’ Afurika nyuma yo kunganya na Gabon ya Pierre Emerick Aubameyang.

Ni mu mikino ya nyuma isoza amatsinda yo guhatanira kwerekeza mu mikino ya nyuma ya CAN 2019 izabera i Cairo mu Misiri, u Burundi bukaba bwabarizwaga mu itsinza C, nibenshi bari bahanze amaso iyi kipe cyane cyane mu karere n’Abarundi ubwabo gusa ntiyabatengushye imbere y’abafana bayo bari baje kuyishyigikira ari benshi kuri Stade yitiriwe Umuganwa Louis Rwagasore bahanganyiriza na Gabon igitego 1-1.

Ni umukino wari ufite byinshi uri buvuge muriri tsinda C cyane ku barundi bari bafite inyota yo gukatisha bwa mbere mu mateka yabo itike ibajyana mu mikino ya nyuma ya CAN, byatumye umukino utangira ikipe zigana, umukino ugakinirwa cyane hagati, nubwo umukino wakinirwaga hagati cyane Gabon niyo yagaragazaga gukomera mu kibuga hagati, Kwizera Pierro wakinaga hagati afatanyije na Gael Bigirimana bagowe bikomeye na  Didier N'Dong  ariko abakinnyi b’Uburundi bakina bugarira bagerageza kubyitwaramo neza igice cya mbere kirangira banganya 0-0.

 Mu gice cya kabiri Gabon yinjiye mu mukino isatira nkuko yarimeze mu gice cya mbere yarushije cyane bigaragara u Burundi abakinnyi bayo bakina basatira izamu bahushije ibitego byinshi byabaga byabazwe.

Ku munota wa 75 w’umukino , nyuma yaho Intamba mu rugamba zari zakomejwe kotswa igitutu cyane zaje kwaka umupira bawuha Saido Berahino nawe awugeza kwa Fiston Abdul Razak nawe ahindura umupira mwiza cyane imbere y’izamu usanga rutahizamu Hamissi Cedrick uzwiho kutazuyaza imbere y’izamu, nawe yahise areba uko Ovono ahagaze ahita amuhindukiza, igitego cy’uburundi kiba kiranyoye, Abarundi bajya mu bicu.

Gabon nk’ikipe nkuru ifite abakinnyi beza bamenyereye amarushanwa ntiyacitse integer ikomeza gusatira ishaka uburyo yakwishyuramo igitego yatsinzwe,  k’umunota wa 82 myugariro w’uburundi Ngando Omar yitsinze igitego kumupira waruhinduwe n’umwe muri ba rutahizamu ba Gabon bituma banganya 1-1.

Mu minota 7 yarisigaye Uburundi bwagerageje gukora iyo bwabaga burahatana byagendaga bituma habaho gukora amakosa menshi kuruhande rw’uburundi bigatuma Gabon ibona imipira myinshi y’imiterekano yari kuba yateje ikipazo ku izamu ry’uburundi gusa  Jonathan Nahimana umunyezamu w’Uburundi yabereye ibamba kabuhariwe Aubameyange wateraga iyo mipira, byaje gutuma umukino urangira banganyije igitego 1-1.

Uburundi bwahise bukatisha itike ibujyana I Cairo muri CAN 2019, bukaba busohotse mu itsinda n’amanota 10, abuhesha umwanya wa 2 imbere ya Gabon na  Sudan y’Epfo bukaba bugwa mu ntege Mali ifite 11 yo yamaze gukatisha mbere gusa igomba kwisobanura na Sudan y’epfo kuri Stade du le 26 Mars.

ABAKINNYI B’UBURUNDI BABANJE MU KIBUGA

1  Jonathan Nahimana

  19  Frédéric Nsabiyumva

  22  Christophe Nduwarugira

  14  Omar Ngandu

  6  Karim Nizigiyimana

  5  Gael Bigirimana

  4  Pierre Kwizera

  17  Cédric Amissi 

  7  Fiston Abdul Razak 

  10  Shassiri Nahimana

  18  Saido Berahino

 

ABAKINNYI  BA GABON BABANJE MU KIBUGA

1  Didier Ovono

  5  Bruno Ecuélé Manga

  8  Lloyd Palun

  18  Yrondu Musavu-King

  6  Johann Obiang

  17  André Biyogo Poko

  20  Denis Bouanga

  22  Didier N'Dong

  12  Jim Allevinah

  9  Pierre-Emerick Aubameyang

  7  Malick Evouna

Abarundi mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gukatisha bwa mbere itike y’igikombe cy’ Afurika nyuma yo kunganya na Gabon ya Pierre Emerick Aubameyang.

Ikipe y’igihugu ya gabon.

Abarundi mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gukatisha bwa mbere itike y’igikombe cy’ Afurika nyuma yo kunganya na Gabon ya Pierre Emerick Aubameyang.

Ibyishimo byasaze abarundi umukino urangiye babonye itike.

Abarundi mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gukatisha bwa mbere itike y’igikombe cy’ Afurika nyuma yo kunganya na Gabon ya Pierre Emerick Aubameyang.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Prince Louis Rwagasore

 

Chief Editor: HAKIZIMANA Elie

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho