Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Umuhanzikazi Sunny usanzwe ukorera umuziki hanze y’u Rwanda akaba anazwi mu ndirimbo nka Katika, stop playing amaze iminsi akoranye indirimbo na Bruce Melody yitwa Urangora iza gukorerwa amashusho ariko kugeza n’ubu ntarabona ayo mashusho yayo.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi amezi agera muri atanu ashize ikorwa na Made Beats nyuma haza gukorwa amashusho yayo yafashwe na Nameless Campos umenyerewe mu gukora amashusho meza harimo nka blocka n’izindi.

Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Bruce Melody ushinzwa gutanya na Nameless Campos mu kudidndiza amashusho y'indirimbo yakoranye na Sunny

Amakuru dukesha Afrimax Tv, Sunny avugako ko yishyuye amafaranga Bruce Melody ngo bakorane indirimbo anishyura ibihumbi bine by’amadorari ($4000) Nameless Campos ngo amukorere amashusho y’indirimbo ye iza gufatwa ariko kugeza na nubu Sunny akaba atarahabwa ayo mashusho.

Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Sunny ku rubyiniro ubwo yazaga i Kigali akaririmbira abafana be muri Top Chef

Ibi byatumye Sunny aturuka hanze aho aba aza mu Rwanda mu rwego rwo gukurikirana iby’aya mashusho dore ko avuga ko abashinza ubwambuzi bukabije.

Uyu mukobwa usanzwe umenyerewe mu dukoryo twinshi harimo uburyo yasobanuye impavu yitukuje abenshi bita kwisiga mukorogo yahawe amakuru n’inshuti ye ko Bruce Melody ari Kimironko niko guhita amusangayo ku bw’amahirwe amusangana na Nameless Campos.

Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Nameless Campos ukora amashusho y'indirimbo akaba ari gushinwa kwimana no gutindana videwo

Mu bitutsi byinshi bigaragaza agahinda ka Sunny ntiyabashije kwihangana dore ko yavuze ko Nameless ari umugore wa Bruce Melody. Ibi byahakanywe na Nameless avuga ko ari umugabo utunze urugo.

Intambara y’inkundura hagati ya Sunny, Nameless Campos hamwe na Bruce Melody

Sunny yatangarije Afrimax TV ko iyi ndirimbo yose akayabo k’ ibihumbi mirongo itatu by’amadorari abariyemo amatike y’indege, hotel yarayemo, ayo yishyuye Nameless nayo yahaye Bruce Melody.

Kugeza ubu aya mashusho ntarayahabwa dore ko Nameless yavuze ko atarabona umwanya ngo ayakore neza kuko aba afite ibindi ahugiyemo. Gusa Sunny yatangaje ko arava mu Rwanda abonye aya mashusho y’indirimbo ye.

Kanda hano urebe amashusho agaragaza aya makimbirane

 

Aya mashusho yafashwe na Afrimax TV

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho