Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Umuhanzi Patient BIZIMANA umenyewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afite igitaramo cya Pasika yise Easter celebration kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 21/Mata/2019 kikazabera I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (PSF Expo ground)

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Patient BIZIMANA ubwo yari ari kuramya

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zamenyekanye cyane nka Menye neza, Ijambo rya nyuma, amagambo yanjye n’izindi zimaze gukora ku mitima y’abakunzi be dore ko hari benshi bamaze kwakira agakiza kubera indirimbo za Patient BIZIMANA.

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

ALKA MBUMBA waririmbye Fanda Nayo azasesekara i Kigali ku wa gatanu aje kuririmba muri iki gitaramo

Iki gitaramo cya Easter celebration kigiye kuba ku nshuro ya gatanu gusa iki cyo kiba gifite umwihariko yuko abahanzi batumiwe bose ari ubwa mbere bagiye kuririmba muri iki gitaramo.

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Patient Bizimana witeguye kwishimira itsinzi y'umusaraba hamwe n'abanyarwanda

Ubwo ubugeni.com bwaganiraga na Patient yagize byinshi adutangariza ku byerekeranye n’iki gitaramo ndetse n’imyiteguro.

Yagize ati: “iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo kwishimira itsinzi y’umusaraba ya Yesu wazutse ubu akaba ari iburyo bwa Data wa twese. Imyiteguro igeze kure ubu ibintu byose bimeze neza abahanzi bose bazahagera ku wa gatanu harimo nka Redemption Voice izaba iturutse I Burundi, ALKA MBUMBA uzwi mundirimbo Fanda nayo uzaturuka mu gihugu cya DRC ndetse n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Gaby KAMANZI, Healing Worship Team, Shekinah Worship Team ERC MASORO

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Redemption Voice bazwi ku ndirimbo nka Imbere n'inyuma izaba ikubutse i Burundi mu kwifatanye n'abanyarwanda kwizihiza Pasika

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Healing Worship Team nayo izaririmba muri Easter Celebration 2019

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Gaby KAMANZI nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo

Aho Imyiteguro igeze y’igitaramo cya Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient BIZIMANA

Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 10000rwf muri VIP na 5000rwf ahasanzwe. Kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kanda hano ubashe kumva kureba indirimbo ya ALKA MBUMBA

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho