Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Daymakers Edutainment ni itsinda rikora za byenda gusetsa, ibitaramo byo gusetsa, guteza imbere impano yo gusetsa ku buryo ababikora bagira umwuga, n’ibindi bijyanye no gusetsa abantu. Mu minsi yashize nibwo hatangiye kugaragara amashusho yo gusetsa atatundanye  ku mbugankoranyamba akozwe na Japhet hamwe na Etienne uzwi nka 5k. Aba basore babiri bakunda kuvuga ku bintu bitandukanye bagaragaza uburyo bigomba guhinduka ariko babikora mu buryo bwo gusetsa abareba ibi bihangano byabo.

Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Japhet na Etienne AKA 5K bahimbye Bigomba Guhinduka

Aba banyarwenya bahise bakora ikitwa “challenge” yitwa “BIGOMBA GUHINDUKA” nibwo abanyarwanda batangiye kujya babigana bituma abakunzi babo biyongera cyane.

Ku italiki ya 27/Mata/2019 nibwo hateganyijwe kuba igitaramo cyo guseka no gikwenkwenuka cyiswe “Bigomba Guhinduka comedy show” cyateguwe na Daymakers Edutainment Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali: Kigali Cultural Village (KCV) kwinjira bikazaba ari ibihumbi icumi (10,000rwf) muri VVIP, ibihumbi bitanu (5000rwf) muri VIP n’ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000rwf). Abazagura amatike ya VVIP na VIP bazahabwa ikinyobwa kimwe kugirango barebe iki gitaramo bameze neza.

Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Clapton Kibonke uyobora Daymakers

Daymakers Edutainment iyobowe na Clapton Kibonke uzwi cyane nk’umunyarwenya wabigize umwuga dore ko benshi badashidikanya ko ari mu banyarwenya bambere bakunzwe mu Rwanda.

Ubwo ubugeni.com bwaganiraga na Clapton Kibonke yadutangarije byinshi kuri Bigomba Guhinduka comedy show.

Yagize ati: “Daymakers turi bane b’abanyarwenya ariko hari n’abandi dukorana bakora ibindi. Iki gitaramo cyacu kigamije kwigisha binyuze mu gusetsa kuko hazza n’itorero ribyina imbyino nyarwanda, tuzatera inzenya ku bintu bitandukanye bigamije kwigisha. Abantu benshi babonye bwandika Edutainment bagirango ni ukwibeshya mu myandikire ariko bisobanura Education and Entertainment. Abakunda kwishima no gusetswa bazaze bizaba bitandukanye n’indi birori muzi”

Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Japhet, Etienne, Zaba Missedcall na Clapton Kibonke nibo banyarwenya bagize Daymakers

Daymakers Edutainment bateguye igitaramo cyo gusetsa cyiswe Bigomba Guhinduka comedy show

Babou ukunzwe na benshi bitewe n'inzenya atera

Muri iki gitaramo cyo gutera urwenya hazaba harimo n’abandi banyarwenya batandukanye harimo Babou umaze kumenyekana muri comedy Knights, Clapton Kibonke uzaba ari we mushyushyarugamba (MC) akaba ari mu bari gutegura iki gitaramo n’abandi banyarwenya bakizamuka.

 

Kanda hano ubashe kureba urwenya rwa Bigomba Guhinduka

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho