Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

NEZERWA Charity Event ni igikorwa cyo kwishimana, gufasha no gusangira n’abana baba k’umuhanda ndetse no gufasha no gusangira n’abarwayi badafite ubushobozi bari mubitaro.

 

Nkuko twabitangarijwe na Kayihura Placide yagize ati “iki gikorwa sinjye gusa wagiteguye ahubwo ndi gufatanya ninshuti zanjye nyinshi gusa harimo abo twatangiranye igitekerezo nka DJ SPIN kuri Tv10, Angel, Shalon na  James wonder ubu tukaba turi itsinda rigera kubantu mirongo icyenda (90) kandi duteganyako baza kwiyongera uko iminsi igenda iza” iki gikorwa tuzagikora kuwa gatandatu tariki ya 25/05/2019 gusa ntituremeza neza aho iki gikorwa kizabera kuko turacyari kerebera hamwe buri gitekerezo cy’umuntu wese uri mwitsinda.

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

“KAYIHURA Placide umwe mubari gutegura Nezerwa Charity Event”

 

Uyu musore w’imyaka 25 ubundi usanzwe yizihiza isabukuru ye kw’itariki 21/gucurasi buri mwaka ubu akaba yarahisemo kuzayizihiza kwitariki 25/gicurasi uyu mwaka kugirango azishimane ninshuti ze ariko bahe n’umunezero abababaye.

KAYIHURA Placide umaze kumenyekana cyane mu RWANDA kubera  gutunganya amashusho ndetse n’amafoto k’uburyo bwa kinyamwuga akaba arinawe washinze companyi ifata ikanatunganya amashusho “New Hill Image and film Production ltd”            yokomeje avugako igikombe cyimwe cyamazi hari abantu bagifata nk’inyanja bityo rero ko ntamuntu uhejwe gufasha mubushobozi bwe uko bungana kuko umuntu azanye n’igikwasi cyaba gifite akamaro.

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

kayihura placide wateguye Nezerwa Charity Event akaba na CEO wa New Hill Image

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

“Umunyamakuru akaba numwe mu bavanga umuziki DJ SPIN nawe ari mu bari gutegura Nezerwa Charity Event”

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro “Praise 101” cy’iyobokamana gitambuka buri ku cy’umweru kuri TV10 Kuva saa moya kugeza saa yine akaba n’umwe mubavanga umuziki k’uburyo bw’umwuga ni umwe mu bari gutegura igikorwa kiza cyo kwishimana, gufasha no gusangira n’abana baba k’umuhanda ndetse no gufasha no gusangira n’abarwayi badafite ubushobozi bari mubitaro.

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

“James nawe ari mubari gutegura Nezerwa Charity Event”

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

"MURERWA Shalon umunyarwandakazi Nawe uri mubategura icyi gikorwa"

Kigali: Hatangajwe amatariki y’igikorwa cyurukundo NEZERWA Charity Event cyateguwe na  KAYIHURA Placide afatanyije n’inshuti ze

Umuntu wese ufite ubufasha yahamagara kuri +250782783164 bakamufasha guhabwa ubusobanuro bwose.

Ibitekerezo (2)

  • Niyonkuru alphonse

    Iki gitekerezo ni kuza pee baduhe numero bakoresha kuri Wtsp tubahe inkunga yacu

  • Munana Daniel

    mbega byizawe nukuri Imana isubize aho mwakuye kandi ibitekerezo mufite nagahunda zanyu nibyogushimirwa nabonye Hari abavandimwe barikubaza numb mvandimwe Niyonkuru Reba neza muriyo photo iriho abobana nangye niho nabonye numb zabo nukuri nangye nzahaba ushakako mufasha kugera kururwo rubuga wanyandikira nkaguhuza nabo kuko banshizemo nangye mukanya 0788602160

Andika Icyo Ubivuga Ho