F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Ni imikino ya ¼ cyirangiza mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo k’umugabane w’uburayi yakomezaga mu ijoro rya keye, ikipe ya Fc Barcelona imbere y’imbaga y’abafana bayo bari buzuye stade Camp Nu ihanyagirira ikipe ya Manchester United ibitego 3-0.

Umukino ubanza wari wabereye mu gihugu cy’Ubwongereza kuri Old Trafford stade ya Manchester United uza kurangira Barcelona ihatsindiye igitego 1-0 hari hasigaye kwibazwa niba ikipe ya Manchester United izazana amahindura igakora nkibyo yakoreye ikipe ya PSG ubwo yajyaga kuyisezerera iwayo, gusa inzira ntiyabaye nyabagendwa kuko yaherewe isomo rya ruhago mu gihugu cya Espagne.

Ni umukino watangiye ubonako ikipe Manchester United ifite amashagaga ikubagana cyane imbere y’izamu rya Fc Brcelona inakubita umutambiko w’izamu hakiri kare, Barcelona yasaga nkaho ikiga imikinire yaje gutangira guhanahana umupira wayo imenyereweho byaje gutuma k’umunota wa 16 ubwo Ashley Young yatakazaga umupira Lionel Messi akawufata abanza kwigizayo ba myugariro ba Manchester United atera ishoti rikomeye De Gea ntakindi yari gukora uretse gutanga abagabo yerekanako izamu ryafungutse, bidatsinze k’umunota wa 18 De Gea yakoze ibara ubwo Messi yateraga umupira n’ukuguru kwe kuburyo abantu babona yawufashe umuca murubavu ujya mu izamu.

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Lionel Messi ntiyoreheye Manchester United

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

De Gea ntiyitwaye meza muri uyu mukino

Fc Barcelona yaje kurangiza akazi k’umunota wa 61 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho ukunze kurangwa n’amashoti akomeye, niko yaje kubigenza arekura umuzinga urangirira murucundura Barcelona yakabaye yabonye n’ibindi bitego nko k’umupira Messi yateye agaramye uca gato ku izamu, umukino waje kurangira Barcelona isangiye n’uwudakozemo ku bitego 3-0 wakongeraho n’umukino ubanza bikaba 4-0 ihita ibona itike ya ½.

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Philippe Coutinho wateye ishoti rikomeye ubwo yatsindaga igitego cya 3

 

Kurundi ruhande mugihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi wa Turin hari harimo harabera undi mukino wahuza Ajax Amsterdam yo m’Ubuhorandi yari yasuye Juventus.

Ajax yongeye kugaragaza ko ari ikipe igomba kwitonderwa nyuma yo guhigika ikigugu Real Madrid yongeye kubikora imbere ya Juventus yariri imbere y’abafana bayo, umukino ubanza ikipe zombie zari zaguye miswi zinganya 1-1, abantu ntibiyumvishaga kuba Ajax yasezerera Juventus.

Cristiano Ronaldo umaze kuba umwami w’iri rushanwa yafunguye amazamu n’umutwe k’umunota wa 28 w’umukino ku mupira waruturutse muri koroneri yaritewe na Miralem Pjanic, Ajax yishyuye k’umunota wa 34 igitego cyatsinzwe na Donny Van De Beek, Ajax yarushize cyane Juventus kubijyane no kwaka no kugumana umupira gusa igice cya mbere cyarangiye banganya 1-1.

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Cristiano Ronaldo Wafunguye amazamu kuruhande rwa Juventus.

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Ajax yakoze akazi katatekerezwaga.

Igice cya kabiri Juventus yaje ishaka gukora akzi ko gusezerera Ajax byatumaga ijya kugitutu igakora amakosa mesnhi hagati bigatuma isatirwa cyane aho rutahizamu Ziyech yahushije ibitego byinshi byari byabazwe, Juventus ibyo yitaga inyeri byaje kuyibana urukonda ubwo k’umunota wa 67 ubwo Mattjis De Ligt yanyeganyezaga urushundura n’umutwe k’umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Lasse Schone.

Juventus imaze kwinjizwa igitego cya 2 yahise iva mu mukino doreko n’ubundi Ajax ibifashijwemo nabasore bayo bakiri imigirigiri bari barushije cyane Juventus bakina umukino w’imbaraga kandi wihuta, umukino waje kurangira ari ibitego 2-1 wakongeraho umukino ubanza bikaba 3-2 Juventus irasezererwa Ronaldo nyuma y’imyaka 9 ntiyongera kugera muri ½.

F.c Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League inyagiye Manchester United, Ajax ikora ibyo benshi babonaga nk’inzozi imbere ya Juventus

Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka 9 ntituzamubona muri ½ yari amaze kuba umwami muri EUFA Champions League.

Kuri uyu mugoroba dutegereje kumenya ninde uri bukomeze mu mikino ihari, Liverpool irakina na Fc Porto yo muri Portugal naho Manchester City irisobanura na Tottenham zose zo mu Bwongereza.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho